Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko cyahitanye umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yiciwe mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Israel.
Nasrallah yapfanye n’abandi basirikare bakuru bo muri Hezbollah barimo Al Karki komanda wa Hezbollah mu gice cy’amajyepfo ya Lebanon. Ni mu gitero cyagabwe I Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Nzeri 2024.
BBC yatangaje ko ubu n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei ngo yamaze kujyanwa ahantu h’ibanga ahungishijwe ibitero by’ingabo za Isiraheli. Igitero cyo kuri uyu wa 28 kuri Lebanon, Minisiteri y’ubuzima muri icyi gihugu ivuga ko cyasenye inyubako 6 zari zaragenewe guturwamo ndetse ngo cyakomerekeyemo ababarirwa muri 91.
Nasrallah w’imyaka 64 yari amaze ku buyobozi bwa Hezbollah imyaka irenga 30.