Kwiyiriza ubusa kuvugwa hano, ni igihe umuntu (umukiristu) afata icyemezo cyo gukora amasengesho cyangwa se gusenga Imana ariko akima umubiri we icyo kurya n’ibindi biwunezeza mu gihe runaka yagennye kubwo kugaragariza Imana ko yitanze.
Kwiyiriza ubusa Yesu yabivuzeho abwira abigishwa be ubwo bari bananiwe gukiza umwana wari urwaye igicuri agitewe n’abadayimoni, nibwo Yesu yabasobanuriye igikenewe kugira ngo bakore nk’ibyo akora.
Yesu yinjiye mu nzu abigishwa be babonye ko biherereye bamubaza icyatumye bo badashobora kwirukana Dayimoni yari muri uriya mwana, maze Yesu arabasubiza ati “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa” Mariko 9.28-29.
Gusenga wiyirije ubusa si ugufata icyemezo cyo kureka kurya gusa cyangwa ukundi kwibabaza, kuko ushobora kureka amafunguro yawe ariko hari ibyo ugikomeje kwimika mu mutima wawe bitanezeza Imana. Ayo masengesho akubera imfabusa. Gusenga ni ukwiyeza ku gato no ku kanini kuko umutima wawe niwo uba uzi byinshi kuri wowe kurusha mugenzi wawe. Hanyuma yo kwihana nibwo igitambo cyawe cyumvikana neza imbere y’isumba byose. Hari imbaraga zidasanzwe umukiristu abonera mu gusenga yibabaje akiyiriza ubusa.
Bibiliya itubwira inkuru z’Abisiraheli uko bagendanye n’Uwiteka igihe kiza kugera kubera ibyaha byabo no gukiranirwa kwabo, inkingi y’igicu irahagarara n’iyumuriro yabayoboraga nijoro irahagarara kuko Uwiteka yari yafashe umwanzuro wo kubareka kugeza ubwo bagarura imitima yabo bakihana ikabona gukomezanya nabo. Byatumye Abisiraheli bose bafata umwanzuro wo guhagarika kurya no kunywa biyiriza ubusa basenga Uwiteka baratabaza baringinga, baratakamba bemera kwihana, bahindukirira Uwiteka, nawe kuko ari umunyembabazi abonye guca bugufi kwabo abona gukomezanya nabo urugendo.
Ab’i Ninewe batumwaho Umuhanuzi Yona ko bagiye kurimburwa n’ Uwiteka bazize ibyaha byabo, ab ’i Ninewe bafananije n’umwami wabo bafashe umwanzuro wo kwibabaza bamamaza itegeko ry’uko bahagarika kurya no kunywa bakiyiriza ubusa bose bakambara ibigunira ndetse amatungo n’amashyo n’imikumbi bihagarika kurisha no kunywa amazi kugira ngo Uwiteka abagarukire ye kubarimbura, maze Uwiteka abonye imirimo yabo no kwibabaza bakemera kumuhindukirira areka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza Yona 3.5-10.
Mu byukuri rero gusenga wiyirije ubusa hari ibintu byinshi bikoreka kubwabyo, hari ibihome bikomeye binyeganyega mu bwami bw’umwijima, iyo abana b’Imana basenze biyirije ubusa hari imigambi mibi ya Satani iburizwamo. Kwiyiriza ubusa mu yandi magambo bivuga kwanga umubiri wawe cyangwa se kwirengagiza ibinezeza umubiri ahubwo ugashyira imbere ubugingo bwawe.
Twebwe abizera biratugora kenshi kwiyiriza ubusa ari naho Satani adutegera wabigambirira akabikwibagiza, hari nubwo wumva kutarya uwo munsi utaza kubibasha rimwe na rimwe waba wagambiriye gusenga wiyirije ubusa kuri uwo munsi ukumva inzara ikomeye utigeze
wumva mu yindi minsi. Ibi byose nta kindi kibitera ni wa mwanzi wacu Satani kuko azi neza imbaraga umukiristu ahakura iyo yasenze yiyirije ubusa, azi ibihome bisenyuka n’imigambi mibisha iburizwamo mu bwami bwe. Ntukemere kubaho mu buzima bwawe bwa Gikiristu udafata byibuze n’umunsi umwe ngo wiyirize ubusa usenge Imana, nta na rimwe uzemera gutanga umubiri wawe ho igitambo uwubabaza kubwo gushaka Imana ngo ibure kukwiyereka no kukumvira. Ni Imana idukunda kandi yumva gusenga.
Umuririmbyi, umu-pasiteri, umuvuga-butumwa, mukozi w’Imana mu buryo ubwari bwo bwose, Gusenga wiyirije ubusa bifite akamaro gakomeye kuri wowe, mukiristu nta handi uzakura imbaraga zo gukomera mu gakiza no guhangana n’imyuka mibi y’abadayimoni atari mu gusenga. Ukwo kwitanga no kwemera kwibabaza ukareka ibinezeza umubiri wawe kubwo gushaka Imana niho azakura imbaraga zo gukomera mu murimo ukora, niho umukiristu akura imbaraga zo kunesha icyaha cyakunaniye kureka, niho ugirira ubusabane budasanzwe n’Imana.
Hari icyifuzo, ikibazo, igitekerezo cyangwa inyunganizi wifuza kutugezaho twandikire kuri Email yacu ariyo truecalling10@gmail.com.
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
TRUE CALLING Ministries International