Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya Methode noneho yazanye agashya aho yakoze indirimbo iri mu njyana y’igihinde yitwa “Nta rindi zina”.
Umuhanzi Methode
Methode akaba yadutangarije ko iyo ndirimbo yarangiye mu majwi , ubu akaba agiye kuyikorera videwo.
uyu musore ubundi uzwi ku mazina ya Nzabahimana Methode, yatangiye gukora indimbo mu mwaka wa 2010 , ari nabwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Iwacu’.Gusa impano yo kuririmba yatangiye kuyigaragaza kera , akaba yaranaririmbaga muri Ecole de dimanche.
Mu buzima busanzwe , Methode ni umunyabugeni, akaba ashushanya akoresheje intoki (graphic art).Ikindi kandi ngo yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK) mu bijyanye n’amategeko.
Methode amaze gukora indirimbo eshanu z’amajwi, na videwo imwe.Hakaba hari n’izindi ndirimbo ebyiri zikiri muri studio kwa Mastola.
Mu kwezi kwa munani ari gutegura igiterane mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye.
Reba indirimbo ye ‘IWACU’ hano
Evode