Kaminuza y’u Rwanda yatangaje umunsi w’ibirori byo gusoza amasomo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kaminuza y’u Rwanda rigaragaza ko italiki 25 Ukwakira 2024 ariwo munsi w’ibirori byo gusoza amasomo ya Kaminuza uyu mwaka. Ni ibirori bizasorezwamo amasomo ku banyeshuri barenga ibihumbi 8.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ibi birori byo ku nshuro ya 10 bizabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko abazasoza amasomo bari mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza ndetse ko bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Aha I Huye hazahurira abanyeshuri baturutse mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda.

- Advertisement -

Umwaka ushize Kaminuza y’ Rwanda yari yashyize ku isoko ry’umurimo  abanyeshuri 8321 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Uwari Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu abasaba gukomeza kujyana n’impinduka isi iri kugaragaza by’umwihariko bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:52 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 20°C
thunderstorm with light rain
Humidity 83 %
Pressure 1012 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe