Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kaminuza y’u Rwanda rigaragaza ko italiki 25 Ukwakira 2024 ariwo munsi w’ibirori byo gusoza amasomo ya Kaminuza uyu mwaka. Ni ibirori bizasorezwamo amasomo ku banyeshuri barenga ibihumbi 8.
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko ibi birori byo ku nshuro ya 10 bizabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko abazasoza amasomo bari mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza ndetse ko bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Aha I Huye hazahurira abanyeshuri baturutse mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda.
Umwaka ushize Kaminuza y’ Rwanda yari yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 8321 barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda. Uwari Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu abasaba gukomeza kujyana n’impinduka isi iri kugaragaza by’umwihariko bakabyaza umusaruro amahirwe ari mu iterambere ry’ikoranabuhanga.