Kirehe: Inkubi y’umuyaga yasenye ikigo cy’amashuri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imvura nyinshi ivanze n’inkibo y’umuyaga yo kuwa 07 Nzeri 2024 mu karere ka Kirehe yasakambuye ibyumba 11 by’amashuri bya Groupe Scolaire Migongo iherereye mu murenge wa Nyarubuye.

Iyi mvura abahaturiye bavuga ko yagiye ku mwanya mu masaha y’i saa Munani. Umuyaga wari.mwinshi wasakambuye inyuma by’amashuri 11 igisenge kigenda cyose. Ibindi byumba 2 byasakambutse ho gato ariko biba ngombwa ko bahitamo ko byakurwaho igisenge nabyo kugira ngo bidasenyuma burundu.

Umuyobozi w’akarere a Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Modeste Nzirabatinya yavuze ko nk’u rwego rwegereye abaturage, ubuyobozi bw’akarere buri gukorana na Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano kugirango abanyeshuri biga muri icyi kigo bazabone Aho batangirira umwaka w’amashuri.

- Advertisement -

Umwaka w’amashuri 2024/2025 uratangira kuri uyu wa mbere taliki 09.09.2024.

Mu gihe ariko ibi byumba by’amashuri byangijwe n’ibiza bitarasanwa Nzirabatinya yatangaje ko hari ikigo cy’amashuri cyigenga gituranye n’icyo cyasenyutse cyemeye kuba gitije ibyumba 6 by’amashuri ngo bibe byigirwamo n’abanyeshuri ba GS Migongo.

Aya mashuri ya Groupe Scolaire Migongo yasenywe n’ibiza yubatswe mu mwaka wa 1998. Ubuyobozi bwijeje ababyeyi baharerera ko araza gusanwa vuba ku buryo abana bazagaruka kiyigirano bidatinze.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:16 am, Oct 6, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe