Korea y’epfo: Umurambo w’umugore wishwe n’umugabo we wavumbuwe nyuma y’imyaka 16

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu mujyi witwa Geoje muri Korea y’epfo umugabo w’imyaka iri muri 50 y’amavuko yemereye Polisi y’icyi gihugu ko mu myaka 16 ishize yishe umugore we akamushyingura mu nzu babanagamo.

Uyu mugabo utatangajwe amazina kuko Polisi yahisemo kumwita A yavuze ko yagiranye amakimbirane n’uwari umugore we mu mwaka wa 2008 ngo akamukubita icyuma ku mutwe umugore agahita yitaba Imana. Akimara kubona ko uwo bashakanye apfuye uyu mugabo wiswe A ngo yahise afata Umurambo awushyira mu isanduka y’icyuma izizwi nka “Male” ayubakiraho amatafari na Sima ku rubaraza rw’inzu babagamo mu igorofa rya Gatatu.

Iyi nzu ngo uyu mugabo yayibayemo imyaka 8 nyuma y’urupfu rw’umugore we ndetse umuryango we utanga ibirego ko umugore yaburiwe irengero. Ikirego cyanemejwe n’uyu wari umugabo we.

- Advertisement -

Uyu mugabo ngo yaje kwimuka muri iyi nzu ndetse nyir’inzu yavuze ko yari imaze imyaka 5 idafite abayikodesha ahubwo ikoreshwa nk’ububiko bw’ibikoresho.

Ubwo nyir’inzu yashakaga gusana inzira z’amazi muri iyi nzu nibwo abakozi bageze kuri uru rubaraza bacukuye bagwa ku I sanduku y’icyuma basangamo Umurambo w’umugore umaze imyaka 16 yarishwe.

Abaganga bemeje ko uyu mugore yishwe n’icyo yakubiswe mu mutwe ndetse Polisi ihita ita muri yombi uyu mugabo wari warimukiye mu wundi mujyi. Yemera icyaha anasobanura uko byagenze byose.

Uyu mugabo Polisi ya Korea y’epfo yatangaje ko yari asanzwe n’ubundi yarakurikiranwego ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge mu bihe bitandukanye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:01 am, Oct 6, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe