Kwigira ubuntu; Gukuraho imisoro… abahataniye na FPR imyanya mu nteko baratanga amasezerano ki?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida n’abadepite mu matora ateganijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga birarimbanyije. Ishyaka riri ku butegetsi ryashyize hanze abakandida depite 80 ndetse ubu bari kwiyamamariza mu turere twose tw’igihugu. Andi mashyaka yahisemo kuzenguruka igihugu yereka abanyarwanda abakandida depite bayo ndetse banasezeranya abanyarwanda icyo bazakora nibagera mu nteko.

PSD bavuga ko bazagabanya imisoro Indi ikavaho

Ishaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage rya PSD riri mu mitwe ya Politiki ukuze mu Rwanda ndetse hari abemeza ko ariryo rikurikira FPR Inkotanyi mu kugira abayoboke benshi. Gusa rishyigikiye umukandida wa FPR ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Intumwa za PSD zirazenguruka igihugu zerekana abakandida depite 59. Ingingo ikomeye PSD iri kwiyamamaza isezeranya abaturage ni ukugabanya umusoro wa TVA ukagera nibura kuri 14% uvuye kuri 18%. PSD kandi ivuga ko nitsindira inteko ishingamategeko izakiraho umusoro ku mushahara ku bantu Bose bahembwa munsi y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. PSD isanzwe n’ubundi itsindira intebe zitari munsi y’5 mu nteko ishingamategeko hatabariwemo abanyura mu byiciro byihariye.

- Advertisement -

PL irizeza ibikorwaremezo

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL rifite abakandida 54 bari kuzenguruka igihugu biyamamaza. PL ifatwa nk’ishyaka rigwa mu ntege PSD ndetse rikagira umuyobozi wari usanzwe anayobora inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Mukabalisa Donatille ubu ntagaragara mu bakandida biyamamaza. PL nk’ishyaka ryari riyoboye inteko (N’ubwo rutari rifite mo ubwiganze) ntirisezeranya abaturage ibishya. Rivuga rishyize imbere ubuvugizi mu kongera ibikorwa remezo aho bitaragera kugira ngo umuturage akomeze atere imbere. Bakagaruka cyane ku mihanda, amazi n’amashanyarazi.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR-Green Party 

Iri rifite abakandida 50 bifuza kwinjira mu nteko. Ryari risanzwe rifite mo imyanya 2 (ritatsindiye mu matora aheruka) kandi rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Green Party niwo mutwe wa Politiki watanze umukandida ngo ahangane na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi iri ku butegetsi.

Mu kwiyamamaza kwa Green Party aho kandida Perezida Habineza Frank yiyamamarije ni naho abadepite b’iri shyaka baba bari. Iri shyaka ritamaze igihe kinini ryemewe mu Rwanda ni rimwe mu mashyaka akora cyane haba mu gihe cy’amatora haba no ku bihe bisanzwe.

Green Party irizeza abaturage ko nigira ubwiganze mu nteko ishingamategeko izakuraho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Aha Green Party ikagaragaza ko abafungwa iyi minsi bamara igihe kirekire bafunzwe kandi baba bakiri abere.

Green Party irasezeranya amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60 aho kuba 65. Ishyaka rya Green Party rivuga ko abagiye mu zabukuru bagomba kwitabwaho kuva ku myaka 60 ibi kandi ngo bizanatuma abasaza batanga umwanya ku bakiri bato wo gukora bityo n’ubushomeri bugabanuke. Green Party kandi irizeza inganda nto muri buri murenge w’u Rwanda aha ngo ikibazo cy’ubushomeri kikaba kivugutiwe umuti.

Ishyaka PS Imberakuri rivuga ko umwana wa Mwarimu azigira ubuntu 

Umuyobozi w’iri shyaka Mukabunani Christine niwe urangaje imbere abakandida depite 47 iri shyaka riri kwamamaza. Nta mukandida Perezida PS Imberakuri ishyigikiye. Iri rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi naryo ryari risanganwe umwanya umwe mu nteko ishingamategeko ritatsindiye mu matora aheruka.

Mu kwiyamamaza PS Imberakuri ivuga ko niramuka igize ubwiganze mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite izakuraho kwishyura amafaranga y’ishuri ku mwana wa mwarimu. PS Imberakuri ivuga ko n’ubwo abarimu bongejwe amafaranga ariko ngo aracyari macye bityo bakwiriye kugira uburyo boroherezwa mu byo batoakazamo umushahara wabo.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI rivuga ko rizagendera ku byo Paul Kagame yapanze.

PDI ifite abakandida depite 53, ryashyigikiye Perezida Kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ndetse ryemeza ko ibikorwa byaryo bizashingira kuri Manifesto ya Perezida Kagame. Umuyobozi wa PDI Sheikh Mussa Fazir Harerimana agaragara aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamariza hose.

Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier abanza Kwamamaza Paul Kagame 

Nsengiyumva Janvier niwe mukandida rukumbi wigenga mu bahatanira kwinjira mu nteko ishingamategeko nk’abadepite. Uyu mu kwiyamamaza kwe abanza kwibutsa abaturage ko bazabanza bagatora Paul Kagame nka Perezida. Aha aba ababwiye ibyo bashaka kumva kuko abenshi mu banyarwanda icyi ni igihe barahiriye kwereka Perezida Kagame urukundo bamukunda.

Nsengiyumva Janvier mu mbwirwaruhame ze asesengura akarere agezemo akagaragaza amahirwe akarimo yafasha mu kurwanya ubushomeri. Iyi niyo ngingo ikomeye kandi ireba cyane urubyiruko.

Muri rusange abiyamamariza imyanya mu nteko ishingamategeko batari basanzwe bafite mo ubwiganze bafite byinshi basezeranya abanyarwanda. Bagashingira ku nyota abaturage bagaragaza.

Kwiyamamaza ariko kw’aba bakandia depite ni ibikorwa bigoranye ku mitwe imwe n’imwe ya Politiki isabwa gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi ndetse ikaniyamamaza ku rundi ruhande.

Ku rundi ruhande ariko abasesenguzi ba Politiki nyarwanda, bakemeza ko kubera ubufatanye FPR Inkotanyi yahisemo butuma itikubira imyanya yose kabone n’ubwo iba yayitsindiye; hari amahirwe menshi ko aba bose bazagaragara mu nteko ishingamategeko ifite manda ya 2024 -2029.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:50 pm, Oct 11, 2024
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:41 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe