Kwiyamamaza: Hari abanyarwanda biyemeje guherekeza Paul Kagame igihugu cyose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite byatangiye kuri uyu wa 22 Kamena.

Umuryango wa FPR Inkotanyi watangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame I Musanze mu Majyaruguru. Mu muhanda Kigali – Musanze mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira kuwa 22 hagaragaye urujya n’uruza rw’abanyarwanda rw’imodoka zerekezaga mu bikorwa bwo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kugaruka kuri gahunda zo kwiyamamaza, ku mbugankoranyambaga z’umuryango wa FPR Inkotanyi naho hagaragaye abanyamuryango bahise bemeza ko Aho umukandida wabo azaba Ari nabo bazaba bahari.

- Advertisement -

Ku bijyanye na gahunda yo kwamamaza Umunyamabanga Mukuru, wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellarsyagize ati ” Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika azajya hirya no hino mu gihugu, agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza. Abakandida ku mwanya w’Abadepite nabo bazajya mu turere twose tw’igihugu basobanura ibyo umuryango wa FPR-Inkotanyi ubateganyiriza.

Biteganijwe ko Paul Kagame azagera mu turere 19 tw’u Rwanda turimo Musanze, Gakenke na Gicumbi mu Majyaruguru; Rubavu, Karongi, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi mu burengerazuba; Huye, Nyamagabe na Muhanga mu majyepfo, Bugesera, Kirehe,Ngoma,Kayonza na Nyagatare mu Burasirazuba ndetse n’uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa 22 Kamena bizasozwa kuwa 13 Nyakanga. Umunsi umwe mbere y’amatora ateganijwe kuri 14 na 15 Nyakanga.

Imiterere y’ingendo Umukandida wa FPR Inkotanyi azakora mu kwiyamamaza
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:44 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe