Leta iragurisha uruganda rwa Huye feeds Ltd

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yashyize ku isoko uruganda rukora ibiryo by’amatungo ruherereye mu karere ka Huye, ruzwi nka Huye Feeds. Igitabo gikubiyemo ibisobanuro birambuye kuri iri gurisha cyashyizwe ahagaragara muri Nzeri uyu mwaka gihamagarira abikorera babishoboye kugura uru ruganda.

Uru ni uruganda rwubatswe ku buso bwa Kilometero kare 1,200 mu cyanya cyahariwe inganda cy’intara y’amajyepfo. Bivugwa ko rwatwaye Miiyoni 4 z’amadorali ya Amerika. Rwubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Repubulika ya Korea ariko ubu ni urwa Leta y’u Rwanda 100%. Rukora ibiryo by’inka, inkoko, ingurube n’amafi ndetse rukanagira igice cyumisha umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Uwagura uru ruganda bigaragara ko azaba aguze n’amasezerano y’abahinzi 150 barugemurira umusaruro ukorwamo ibi biryo by’amatungo. Ndetse n’amasezerano y’abaguzi basanzwe bagura Toni nibura 130 z’ibiryo by’amatungo buri cyumweru. Ibi bikiyongera ku maduka yo gucururizaho uru ruganda rufite I Huye, Nyabugogo na Rusizi.

- Advertisement -

Nta mpamvu yagaragajwe muri iri tangazo yateye Leta y’u Rwanda kugurisha uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora Toni 40 z’ibiryo by’amatungo buri munsi. Gusa bigaragara ko abashaka kugura uru ruganda bagomba kuba bamaze gutanga ibyangombwa bisabwa kuri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bitarenze italiki ya 16 Ukwakira 2024.

Mu Rwanda hari inganda 6 zitunganya ibiryo by’amatungo zishobira zose hamwe gutunganya toni 163,000 z’ibiryo by’amatungo ku mwaka ; Mu gihe nyamara hagendewe ku mibare y’amatungo ari mu gihugu akeneye ibiryo hakenewe Toni 15,863,592.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:42 am, Oct 6, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 77 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe