Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Rusizi aremeza ko ku cyumweru taliki 18 Kanama Leta iragura umuceri wose uri mu mbuga z’abahinzi no ku bwanikiro bw’ama Koperative ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama.
Uretse kugura uyu muceri udatonoye kandi byemejwe ko abahinzi bazagurirwa uyu muceri bazarara bishyuwe amafaranga yawo.
Aya makuru akwirakwiriye mu gihe umukuru w’igihugu yari amaze iminsi agaragaje ko bidakwiriye kuba ikibazo nk’icyi cyaburirwa igisubizo.
Perezida Kagame wagarutse ku muceri w’abanyabugarama ubwo yakiraga indahiro z’abadepite na Minisitiri w’intebe. Yagaragaje ko habaye ho uburangare ndetse ko abaturage batari bakwiriye kugera ku rwego rwo gutabaza.
Aya makuru yo kugurira abaturage umusaruro w’umuceri mu Bugarama atangajwe mu gihe Toni ebyiri muri indwi zari zasaruwe mu Bugarama arizo zari zimaze kugurwa. Ni igipimo cya 35% by’umwero wose wasaruwe mu Bugarama.
Mu Kibaya cya Bugarama bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 1453. Iki gihembwe cy’ihinga 2024B bejeje toni 7455.
Abahinzi b’umuceri ba Bugarama bagiye kugurirwa umusaruro mu gihe hagitekerezwa uko hashyirwaho ikigo Rwanda Food Commodity Board” kizajya kugurira abahinzi umusaruro mu gihe abaguzi babuze.