Marburg: Gusura abarwanyi kwa muganga ntibyemewe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yashyizeho amabwiriza arebana no kwirinda icyorezo cy’indwara iterwa na Virusi ya Marburg, muri Aya mabwiriza yo kuwa 29 Nzeri gusura abarwayi kwa Muganga byabaye bihagaze mu gihugu hose. Abarwayi basabwa kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.

Iyi ngamba yo kudasura abarwayi kwa Muganga MINISANTE ivuga ko ari gahunda izamara iminsi 14. Mu gihe kandi amavuriro asabwa kugena uburyo bwihariye bwo kwakira abagaragaza ibimenyetso bya Marburg.

Hakibutswa ko ibi bimenyetso birimo umuriro ukabije, kuribwa umutwe, kuribwa imikaya, Gucibwamo no kuruka.

- Advertisement -

Ni amabwiriza agaragaza ko imirimo itunze abanyarwanda ikomeza nk’uko bisanzwe, gusa abantu bakita ku ngamba zirimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune.

Ayabwiriza kandi avuga ko mu gihe hari uwitabye Imana azize icyi cyorezo nta muhango yo kumusezeraho mu rugo, mu kiriziya no ku musigiti,ahubwo byose bizajya bibera kwa muganga ahabugenewe. Bikanitabirwa n’abantu batarenze 50.

Iri tangazo rya Minisiteri y’ubuzima Rica amarenga ko aya mabwiriza aza gukurikirwa n’izindi ngamba mu gihe cya vuba, byose bikaza kujyana n’ubwiyongere bw’abasanganwa iyi ndwara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:13 am, Oct 6, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe