MIGEPROF yibukije abana guharanira ahazaza heza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama y’igihugu y’abana ya 17 yabaye kuri uyu wa 02 Nzeri 2024, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yibukije abana ko ejo heza ari bo ubwabo bagomba kubakorera.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije abana ko ejo heza habo hari mu biganza byabo, bityo ko bagomba kwiga cyane, kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imico mibi irimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusambanyi n’imikino y’amahirwe.

 

- Advertisement -
Abana bahagarariye abandi baturutse mu gihugu hose bitabiriye inama nkuru y’igihugu y’abana

Abana barenga 2000 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’Igihugu, ababyeyi, abayobozi mu nzego zinyuranye, bitabiriye iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo Ni Njye”.

Umwana wafashe umwanya ahagarariye abandi yagarutse ku mpamvu zituma bagenzi be bajya mu burara no ku muhanda zirimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ubukene.

Inama y’abana yatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ihuriza hamwe abana baturutse mu gihugu bakungurana ibitekerezo ndetse bakagaragaza icyo bifuza mu bibagenerwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:44 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe