Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI yatangaje ko Leta y’u Rwanda imaze gushora arenga Miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu kunganira abahinzi n’aborozi binyuze muri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.
Minisitiri w’ubuhinzi Dr Ildephonse Musafiri yabitangarije mu kiganiro cyagarukaga kuri Politiki y’ifaranga no gutakaza agaciro karyo mu Rwanda cyateguwe na Banki nkuru y’igihugu.
Gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi ni gahunda ya Leta yo kunganira abahinzi n’aborozi mu gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa yatangiye mu 2019. Muri iyi gahunda Leta yunganira umuhinzi ku kigero cya 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umuhinzi akiyishyurira 60%, bigaca mu bigo by’ubwishingizi bikorana n’iyo gahunda, bityo haba ibiza umuturage akishyurwa igishoro cye.
Gahunda ya Tekana ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu bigo by’ubwishingizi bitanu ari byo: Prime, Radiant, Sonarwa, BK Insurance, na UAP.
Muri iyi gahunda ibihingwa byishingirwa ibiza, birimo imvura nyinshi iteza imyuzure, izuba ryinshi, indwara ndetse n’ibyonnyi, naho ku matungo hakishingirwa impanuka, indwara, inkuba n’ibyorezo.