Miliyoni 130Frw zigiye kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kuri uyu wa 16 Nzeri yahawe inkunga ya 130, 797,092 Frw yatanzwe n’ikigo Liquid Intelligent Technologies ku bufatanye na Imbuto Foundation zo kwifashisha mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inkunga yakiriwe na Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana uyoboye Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu MINUBUMWE nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba Liquid Intelligent Technologies ndetse n’imbuto foundation.

Bimwe mu bigiye kongerwa mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, MINUBUMWE ivuga ko harimo igice cyo kwigishizizamo amateka no kongera uburyo amateka y’izi nzibutso aboneka hifashishijwe ikoranabuhanga. MINUBUMWE kandi igaragaza ko igiye kongera ibiganiro n’urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

- Advertisement -

Ibi ni ibikorwa bimwe mu bigize umushinga mugari MINUBUMWE ifatanya n’Imbuto Foundation bagaterwa inkunga na Liquid Intelligent Technologies kuva mu mwaka wa 2022.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:26 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 82 %
Pressure 1016 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe