Miliyoni 90 zatanzwe umunsi umwe na RRA nk’ishimwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa mbere Kanama 2024 ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA cyatangaje ko cyatanze Miliyoni 90 Frw muri miliyoni 310Frw zigiye guhabwa abakiliya basabye inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM ndetse n’abatanze amakuru ku bacuruzi batatanze EBM kandi ibicuruzwa byagurishijwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga aya mafaranga y’ishimwe azajya atangwa buri gihembwe.

Kugeza ubu Imibare yatangajwe na RRA igaragaza ko abaguzi basaga ibihumbi 25, ari bo bamaze kwiyandikisha mu ikoranabuhanga ribemerera kujya bahabwa ishimwe rya 10% mu gihe basabye inyemezabwishyu ya EBM.

- Advertisement -

Sadate Munyakazi ni umwe mu bakwiriye iri shimwe rya RRA yagize ati “Uno munsi niyicariye iwanjye numva aka message ngo paaa, ndebye mbona MoMo yanjye irabyimbye 1 411 017frw, RRA inkubise ishimwe ryanjye kuri TVA, nkijya kubwira Madame nawe ati nanjye bankubise aka message.

Munyarwanda, Munyarwandakazi jya wibuka kwa EBM aho uguze ibintu hose, uretse no kuba uwo musoro uzubaka Igihugu, ubu noneho usigaye uhabwaho n’ishimwe.”

Iyi gahunda yo gushimira abaka inyamezabwishyu n’abatanga amakuru ni gahunda RRA ivuga ko yatumye hari benshi bitabira gusaba izi nyemezabwishyu ndetse imibare igaragaza ko izitangwa ziyongereye cyane nyuma y’aho itangiriye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:58 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 60 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe