Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ingufu, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo n’ahari ibikorwa bibyara inyungu ku gipimo cya 100% muri 2030.
Iyi Minisiteri ikavuga ko muri ayo mashanyarazi 60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije ziganjemo izikomoka ku mirasire y’izuba n’ingomero.
Mu mwaka wa 2017 ubwo hatangizwaga gahunda ya NST 1 u Rwanda rwari rwihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku gipimo cya 100% muri 2024. Ni igipimo kitagezweho ariko kuko kugeza ubu imibare ya REG igaragaza ko ingo 77.7% ari zo zifite umuriro w’amashanyarazi zivuye kuri 34% zariho muri 2017.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kongera ingufu z’amashanyarazi ku bufatanye n’abashoramari.
Urugomero rwa Rusumo n’uruganda rushya rwa Shema Power, ziri mu zitezweho kuzamura igipimo ingufu z’amashanyarazi ziriho mu Rwanda.
Muri icyi cyumweru cyahariwe ingufu “Energy week”, hazasurwa ibikorwaremezo bigira uruhare mu kongera ingufu hirya no hino mu gihugu.