Urwego rushinzwe imikino mu Rwanda ari narwo rwateguye gahunda yiswe Umuhuro mu Mahoro rwiseguye ku banyarwanda bagiriye ibibazo mu mubyigano udasanzwe w’abashakaga kwinjira muri Sitade Amahoro kuwa 15 Kamena.
Muri uyu Muhuro wari wateguwe mo umukino hagati y’amakipe akunzwe Rayon Sport na APR FC byatangiye kuvugwa ko amatike yo kwinjira yagurishijwe yose uko ari 45,000 umunsi umwe mbere y’umukino. Ndetse byari byitezwe ko Sitade ifungurwa saa sita z’amanywa. Siko byagenze ariko kuko imiryango ya Sitade yafunguwe bikererewe. Ibi byateye umubyigano ndetse bamwe mu bitabiriye uyu mukino barahutazwa, barakomereka, harimo n’abajyanwe kwa Muganga.
Ministeri ya Siporo ivuga ko mu bajyanwe kwa muganga bose ubu batashye, umwe ari we ugikurikiranwa n’abaganga.
Muri uyu muvundo kandi hari bimwe mu bikorwa remezo byangiritse birimo uruzitiro rwa Sitade.
Ministeri ya Siporo muri iri tangazo ikemeza ko hafashwe ingamba ko ibi bitazasubira.