Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yifatanije n’abashinwa baba mu Rwanda mu birori byo kwizihiza imyaka 75 icyi gihugu kimaze kibaye Repubulika y’abaturage y’ubushinwa.
Mu butumwa yagejeje ku barimo amashinwa n’abanyarwanda b’inshuti bari muri ibi birori Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko iterambere ry’ubushinwa mu myaka 75 ishize ari isomo rikomeye ibihugu biri mu nzira y’iterambere byakwigiraho.
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye abashinwa umuhate bashyira mu bubanyi n’umugabane wa Afurika. Ashimangira ko ubushinwa ubu bubanye neza n’u Rwanda kandi ko uyu mubano uri kubyazwa umusaruro ku mpande zombi.
Ubushinwa bwiswe Repubulika y’abaturage mu mwaka wa 1949. Hagati y’umwaka wa 1912 na 1949 ubushinwa bwitwaga Repubulika y’ubushinwa. Mu gihe mbere ya 1912 ubushinwa bwayoborwaga n’umwami w’abami.
Imyaka iri hagati ya 1912 na 1949 ni imyaka yaranzwe n’intambara nyinshi mu bushinwa zirimo intambara ya 2 y’isi bwashowemo n’ubuyapani ndetse n’intambara z’aba Nasiyonalisite n’aba Kominisite.
Mu mwaka wa 1949 Abakomunisite bayobowe na Mao Zedong batsinze izi ntambara bashinga Repubulika y’abaturage y’ubushinwa. Aba Nasiyonalisite batsinzwe basigarana Taiwan nabo basaba kuba igihugu cyigenga.