Perezida Kagame yarebye umupira wa Mukura na Pantère Noire ataha utarangiye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Huye, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yagarutse ku mateka y’uburyo yajyaga aza mu Rwanda avuye mu nkambi y’impunzi. Ndetse mu rimwe ngo yanarebye umupira wa Mukura Victory Sport na Pantère Noire ataha atawurangije.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko yageze I Butare inshuro zigera muri eshatu ubwo yari impunzi. Ngo yageraga mu Rwanda yinjiye mu buryo yise “gusezera”. Aha Paul Kagame yigeze no gutangaza ko yari ahafite Nyinawabo umwamikazi Rozaria Gicanda yajyaga ahasura.

Kuri iyi nshuro rero Paul Kagame yagarutse ku nkuru yo mu 1978 umunsi yasuye inshuti ye yigaga muri Kaminuza I Butare. Ngo iyi nshuti ye yamujyanye kuri Sitade, kureba umupira w’amaguru. Mu mukino wari wahuje Mukura Victory Sport na Pantère Noire yari ikipe y’igisirikare. Ngo binjiye muri Sitade ariko akabona benshi mu bari aho bamwibazaho.

- Advertisement -

Ubwo uyu mukino wari hafi yo kurangira rero ngo inshuti ye yari yamujyanye kuri Sitade yamusabye ko basohoka bakitahira kuko ngo iyo Pantère Noire yabaga yatsinzwe abantu barakubitwaga. Barasohoka barataha umukino ubura nk’iminota 10 ngo urangire.

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu yavuze ko ibyo kuba impunzi no kuza mu gihugu abantu basesera byarangiye ati ” Ibyo byarangiye burundu ndetse kuri bose”. Kwamagana igitera ubuhunzi ni imwe mu nkingi ikomeye igarukwaho cyane mu muryango FPR Inkotanyi.

Biteganijwe ko Paul Kagame akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:06 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe