Mu kurahira hatumiwe abaperezida 52 ba Afurika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda ibihuha biri gulwirakwizwa bivuga ko hari abategetsi batumiwe mu irahira bakanga kwitabira.

Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko hariho ibihuha byinshi biri gukwirakwizwa cyane cyane kuri X. Ahera ku byatangajwe n’urukuta rwa Xtrafrica. Uru rwatangaje inkuru ivuga ngo “Kagame akomeje gutereranwa n’abategetsi bo mu burengerazuba, kutaboneka kwabo mu muhango wo kurahira bitaranga ubutumwa bunenga ubufasha bwe ku mutwe wa M23 muri DRC”. 

Nduhungirehe agendeye kuri ibi yagaragaje ko amakuru y’ibihuha ari menshi ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’izakorewe ubugenzuzi. Akemeza ko bimaze gufata urundi rwego. Nduhungirehe yagize ati ” mu irahira rya Perezida Kagame 2024 abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’abanyafurika 52 bonyine nibo batumiwe. Ibihugu byo ku yindi migabane byagombaga guhagararirwa n’ababihagarariye I Kigali.”

- Advertisement -

Abarebera hafi umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya Afurika bagakeka ko abakuru b’ibihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aribo 2 ba Afurika bashobora kuba bataratumiwe muri ibi birori. Bakabishingira ku mibanire y’ibi bihugu n’u Rwanda muri iyi minsi.

Muri uyu muhango wabaye ku cyumweru taliki 11 Kanama 2024 abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida 3 na ba Minisitiri b’intebe 2, Minisitiri w’intebe wungirije 1, Abakuru b’inteko ishingamategeko 2, abahagarariye imiryango mpuzamahanga 5, n’abandi bayobozi batandukanye b’amatsinda y’abashyitsi nibo bitabiriye ubutumire bw’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:45 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 29°C
scattered clouds
Humidity 27 %
Pressure 1009 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe