Leta ya Uganda yatangaje ko abagabo babiri bafite ubwenegihugu bwa Uganda bakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa mu ntara ya Guadong kubera gucuruza ibiyobyabwenge.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Fred Opolot , ngo abo bagabo ni Omar Ddamulira na Ham Andrew Ngobi.Leta ya Uganda ikaba yaragerageje uko yaganira n’Ubushinwa ku kibazo cy’abo bagabo mbere y’uko bamanikwa ariko biranga.
Opolot akaba yavuze ko Ddamulira yamanitswe kuri 21 Gicurasi naho Ngobi kuri 24 Kamena .Bose bakaba baraziraga gucuruza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu.Gusa ngo bagifunze bari bemerewe kubonana n’imiryango yabo.
Gucuruza cyangwa gutwara ibiyobyabwenge ni icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu cyane mu burasirazuba bw’Ubushinwa.Umwaka ushize Leta ya Uganda yatangaje ko abantu bagera muri 46 bari barakatiwe igihano cyo kwicwa abandi barahanishijwe gufungwa burundu muri icyo gihugu cy’Ubushinwa.
Redpepper
Ferdinand M.