Abahoze ari ingabo mu gisirikari cya Tanzaniya bavuze ko bagiye kugeza icyo gihugu mu nkiko, nyuma yo kubajyana kurwanya inyeshyamba za FDLR na FDD yo mu Burundi, nyamara ikaza kubambura amafaranga bari bemeranyijwe asaga miliyoni 3 z’amadolai, ubu imyaka isaga icumi ikaba ishize.
Ingabo za Tanzaniya ubwo bizihizaga imyaka 50 babonye ubwigenge
Abo bahoze bari mu gisirikari cya Tanzaniya bavuga ko batoranyijwe hagati y’umwaka wa 2000 na 2003, ubwo bari bagiye gukora imyitozo muri Kongo.Nyamara ngo bagezeyo boherejwe muri Katanga kujya kurwanya inyeshyamba zaturutse mu Rwanda za FDLR n’izo mu Burundi FDD.
Abo bahoze ari ingabo bavuga ko Leta ya Tanzaniya yohereje abayobozi babiri bakuru mu gisirikari mu buryo bw’ibanga harimo n’umuyobozi w’ishyaka Democratic Party Rev.Christopher Mtikila ngo baze kubatoranya.Ibyo ngo byabaye nyuma yo kwegura kwa batayo imwe yari yarasabwe na Perezida Laurent Desire Kabila kuza kumufasha.
Avugira abahoze ari ingabo Capt.Humphrey Felix Kakala yavuze ko bagerageje kuganira na Leta imyaka icumi ikaba ishize , ariko ngo Leta yananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.Kakala avuga ko bamaze kuva muri Kongo Leta yatangiye kubashinja gutoroka , nyamara akemeza ko nta kuntu gutoroka kandi barabitegetswe n’abayobozi bari babakuriye.
Icyo kibazo ngo bagishyikirije Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ubwo yari ikiyobowe na Jakaya Kikwete, abamwungirije bemera ko bazagikemura ariko byarananiranye.Bakaba bavuga ko igisigaye ari ukugeza Leta mu butabera.
Mu masezerano bari bemeranyije kujya bahabwa amadolari 500 ku cyumweru ku bayobozi bakuru, n’amadolari 400 ku bafite amapeti yo hasi.Ubwo kandi imiryango y’izo ngabo yagombaga kujya ihabwa amadolari 100 buri kwezi.Tubibutse ko bamazeyo imyaka itatu.
Ferdinand M.