Abategetsi muri Kenya baratangaza ko abantu 48 bishwe barashwe mu gitero mu mujyi wegereye inkommbe hafi y’ikirwa cya Lamu, ahantu hakundwa n’abakerarugendo cyane.
Igipolisi cyavuze ko abarwanyi b’umutwe wa kislamu wa al-Shabaab, ukorera muri Somaliya bateye amahoteli menshi na sitasiyo ya polisi mu mujyi wa Mpeketoni.
Ibiro bya polisi umuriro watangiye kuhagaragara ahagana saa mbiri zo ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2014. Umuriro uturutse ku masasu wagaragaye kuri ibi biro bya polisi, aharashwe n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagera kuri 50.
Umuvugizi w’ingabo muri Kenya, Maj. Emmanuel Chirchir, yatangaje abicishije kuri konti ye ya twitter ko abateye bari mu modoka ebyiri za Nissan matatus binjiye muri Mpeketoni bagatangira kurasa mu gihe indege zicunga umutekano zari mu kirere.
Abatuye muri ako gace bavuze ko bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu byatsi biri hafi y’aho batuye, mu gihe polisi yari ikomeje urugamba n’abantu batazwi bari bayiteye.
Umuyobozi mukuru wa polisi David Kimaiyo yavuze ko badafite amakuru ahagije kuri iki gitero ariko ko batewe.
Abaturage batangaje ko Breeze View Hotel na Taweel Restaurant byagezweho n’umwotsi mwinshi wari hejuru y’ikirere cyabo.
Urusaku n’uruhurirane rw’amasasu byateye ubwoba abaturage, mu gihe polisi yasaga n’iyananiwe gukemura iki kibazo.
Polisi yo muri iki gihugu yamaze kwemeza ko ibi bitero byahitanye abasaga 48, bikaba byemezwa ko uyu mubare ushobora kwiyongera.