Ese gusuhuzanya hakoreshejwe guherezanya imikono bikwiye gucika? none se gukoresha ibipfunsi mu gusuhuzanya byaba byiza kurushaho koko? dore icyo ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu bijyanye no gusuhuzanya icyo bwagezeho.
Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Aberystwth University ihereye muri west Wales, kimwe mu birwa bihana imbibi n’Ubwongereza, bwerekanye ko gusuhuzanya hakoreshejwe guhererekanya imikono bishobora gukwirakwiza mikorobe ndetse n’utundi dukoko tutagaragarira ijisho bityo hakaba habaho guhererekanya indwara zandura ku buryo bworoshye.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko gukoresha ibipfunsi ibyo mu kinyarwanda tumenyereye kwita censi no gukoresha ibimenyetso mu gusuhuzanya no gusezeranaho byaba byiza mu kunoza isuku no kwirinda indwara zandura binyuze mu gukoranaho.
Aba baganga biga muri iyi kaminuza bavuga ko byaba byiza nanone habayeho kwambara uturindantoki gusa na none bagaragaza impungenge ko byagorana guhora umuntu atwambaye.
Ubu bushakashatsi buvuga ko habayeho gusuhuzanya hakoreshejwe ibipfunsi indwara zandurira mu gusuhuzanya zagabanukaho 90%. Umwe mu barimu bigisha muri iyo kaminuza Dr Dave Whitworth, avuga ko ibi byubahirijwe bikanatozwa abana bakura babizi kandi bakaba mu isi izira ibyorezo byandurira mu gusuhuzanya.
Ku rundi ruhande kandi ubu bushakashatsi busa n’ubuvuguruzanya n’ubwari buherutse gukorwa muri iyi kaminuza mu gihe bwo bwavugaga ko gusuhuza umuntu ukamuzunguza akaboko ari nko kumwifuriza kuramba.
NSENGIMANA J Mermoz