Ambasaderi wa Togo muri Gabon, Adewi Essohanam, yasanzwe mu modoka yarohamye mu Nyanja ya Pacifique ari kumwe n’umukunzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2014.
Nk’uko urubuga independantexpress.com rubitangaza, Amb. Adewi n’umukobwa bivugwa ko yari umukunzi we basanzwe mu modoka yari yarohamye ku nkengero z’inyanja mu murwa mukuru wa Gabon, Libreville.
Bivugwa ko Adewi yasohokanye n’umukunzi we mu kabyiniro gaherereye Libreville aharebana n’inyanja ku mugoroba wo ku Cyumweru.
Amakuru yagiye akusanywa n’abari aho imirambo yabonekeye agaragaza ko kurohama kwa Amb. Adewi n’umukunzi we gushobora kuba kwatewe n’ubusinzi bwatumye bata umuhanda binjira mu Nyanja.
Nta n’umwe wabashije kubatabara ako kanya bakimara kwinjira mu Nyanja, mu gitondo nibwo inyanja yarutse imodoka bari barimo imibiri yabo yatangiye kwangirika.
Amb. Adewi wari impuguke mu by’icungamutungo, bivugwa ko yari amenyerewe mu tubyiniro two muri Gabon.