Mu mujyi wa Tronto ho muri Canada, haravugwa inkuru ya Resitora (cyangwa se uburiro rusange) yafunguye imiryango ariko by’akarusho ngo ikaba ikoresha ibipfamatwi n’abandi abantu bafite ubunararibonye mu gukoresha imvugo y’amarenga.
Nyiri iyi resitora Anjan Manikumar atangaza ko yumva ari agashya yashatse gukora kandi ko yabitekerejeho igihe kirekire gushyiraho resitora ikorwamo n’ibipfamatwi bityo akaba yaranasabye ko bakwirakwiza ibipapuro biriho ibimenyetso bijyanye n’amabwiriza n’ibindi bijyanye n’imyitwarire yo muri ubwo buriro ahantu hose.
Ibi kandi ngo yabikoze kugirango ibiragi n’abandi bavuga bakoresheje ibimenyetso muri ako gace bahabwe agaciro aho bizajya bihabwa serivisi n’abo bahuje ururimi.
Kuba iyi resitora izakoramo ibipfamatwi, ngo ntibivuze ko n’abasanzwe bazi kuvuga ururimi rwabo batazajya bayifatiramo amafunguro. Ahubwo nyiri resitora we yatangaje ko mu cyumweru kimwe aba yashyize igitabo muri ubwo buriro gikubiyemo ibimenyetso bikoreshwa muri iyo resitora n’ubusobanuro bwabyo.
NSENGIMANA J Mermoz