Muri Amerika idini isenga imbaraga ya Satani (satanic temple) irasaba abayoboke bayo ko bakomeza gukwirakwiza no guharanira uburenganzira bwabo bwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda.
Iri dini risobanura ko ibyo risaba ari ukurengera uburenganzira bw’abaturage kuko ngo gukuramo inda ari kimwe mu bibasha kuba byagabanyiriza abagore n’abakobwa kurwara kanseri y’amabere.
Iki cyifuzo cy’iri dini ngo kuri ubu kimaze kugezwa muri Leta 35 zo ku mugabane wa Amerika ribifashijwemo n’umuyobozi waryo Hobby Lobby uvuga ko nta mfashanyo azasaba Leta mu gukwirakwiza ayo makuru no kwishyura abakozi bazakuriramo inda abazabishaka n’ibikoresho bigomba kujya byifashishwa.
Igitangaje ni uko urukiko rw’ikirenga rwo mu gace iri torero riherereyemo rwemeza ko ibyifuzo by’iri dini ari ntakuka kuko ngo bagomba kugendera ku myemerere yaryo nk’irikoresha ibivuye mu bumenyi bize.
Ubu ngo imipira yo kwambara y’iryo dini irimo kuboneka ku mbuga za internet umuntu uwushaka akaba yawugura ariho abinyujije.
NSENGIMANA J Mermoz