Uwari uhagarariye ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi Pierre Claver Mbonimpa , abamushyigikiye barasaba ko afungurwa nkuko bari babukereye ku munsi wa gatanu bamwereka ko bamushyigikiye ubwo yari aje mu rukiko kuri uyu wa gatanu.
Abaturage bamweretse ko bishimye akigera ku rukiko
Imbere y’ingoro y’urukiko i Bujumbura abashyigikiye Mbonimpa bari benshi baririmbira icyarimwe bati : “Murekure Mbonimpa” ndetse abandi bambaye imipira yanditseho amagambo asaba Leta kumurekura.
Abo bashyigikiye Mbonimpa basabaga ko hafatwa Nyamizi, akazina bahaye umwunganizi w’umucamanza mukuru ari we wasabye ko Mbonimpa atabwa muri yombi, kuko bavuga ko ari we wamugambaniye.
Imodoka yazanye Mbonimpa ikigera ku rukiko abaturage bagaragaje ko bamwishimiye bamupepera ndetse ajya no gusubirayo bagiye biruka bamubwira ko bamuri inyuma.Ibyuma birangurura amajwi ntibyari byemewe nkuko byari byategetswe n’abacamanza.
Pierre Claver Mbonimpa yafunzwe mu kwezi gushize azira gutangaza ko ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ritoza kandi rigaha ibirwanisho urubyiruko ruba muri iryo shyaka rwitwa Imbonerakure.Imiryango mpuzamahanga harimo na ONU byatangaje ko bifite amakuru ko Leta itoza IMBONERAKURE , nyamara Leta yabihakanye yivuye inyuma ivuga ko abo ari abashaka kubiba amacakubiri mu barundi.
Iwacuburundi