Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia Charles Taylor ufungiwe mu Bwongereza ntiyishimiye uburyo afunzwemo, akaba asaba kwimurirwa mu Rwanda kubera ibiryo n’ubukonje byo mu Bwongereza ndetse no kutabonana n’umuryango we.
Nkuko yabitangarije radiyo BBC, umwunganizi mu mategeko wa Taylor ari we John Jones yavuze ko umukiriya we yasanze mu Rwanda ariho azahabwa uburenganzira bwe, ko kandi ikirere cyaho ntaho gitandukaniye n’icyo muri Liberiya.Jones Yagize ati:”U Rwanda ni ahantu hatunganiye Taylor kuko inaha ho ibintu biratandukanye.Akava mu bukonje bukabije n’ibiryo by’abongereza.”
Taylor kandi ntiyishimiye uburyo umuryango we utemerewe kumusura mu Bwongereza kuko wimwe Visa zijyayo.Akaba avuga koi bi bihabanye n’amasezerano y’ibihugu by’Uburayi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.Avuga ko kandi umuryango uzabasha kumugeraho nyiherezwa mu Rwanda, bitandukanye no mu Bwongereza, kandi ngo nta mpamvu ihari yatuma atoherezwa mu Rwanda kuko hari n’abandi bahafungiye kandi boherejwe n’inkiko mpuzamahanga.
Jones yatangaje ko umukiriya we aramutse yoherejwe mu Rwanda byagabanya amafaranga yakoreshwaga bamwitaho, gusa umuvugizi wa Minisiteri y’ubutabera mu Bwongereza yavuze ko Taylor afunzwe nk’izindi mfungwa zose mu gihugu kandi ko byubahirije amategeko.Icyakora ushinzwe ibiro by’ububanyi n’amahanga yavuze ko kumwimurira mu Rwanda bitareba Ubwongereza, ahubwo bireba urukiko rwamwohereje.
Charles Taylor w’imyaka 66 yakatiwe gufungwa imyaka 50,nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe muri Sierra Leone hagati ya 1996 na 2000 , birimo gufasha umutwe w’inyeshyamba zarwanyaga leta ya Sierra Leone.
Ferdinand M.