Itegeko ni itegeko! rirahana nubwo waba usaba ubufasha bwihutirwa.
Iyi ngo ni imwe mu ntego z’umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) yo mu gihugu cya Uganda aho ishaka kwihaniza abantu bayitabaza n’aho bitari ngombwa.
Ibi kandi uyu muryango wabikoze mu rwego rwo kugirango worohereze abawugana ariko na none badakabya nkuko bikunze kugenda bigaragara. Iri tegeko kandi rizagendana n’ibihano ku bazarikoresha nabi.
Mu munsi ishize, ubwo umunyamabanga muri croix rouge ikorera mu gihugu cya Uganda (URCS) Ken Odur Gabelle yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko afite icyizere gihagije ko icyifuzo cyabo kizemerwa mu nteko ishinga amategeko.
Abanyamuryango ba Croix Rouge muri iki gihugu baremeranya ko mu myaka 50 ishize bakora nk’abakorera bushake, ko hagomba itegeko rigenga ababagana. Umwe muri bo witwa Tashobya aragira ati ” iri tegeko niritorwa rizamara abaturage ubwoba rinabatere imbaraga zo katagana ago guhengerezanya ubwoba.”
Abanyamuryango b’iri tsinda baravuga ko iri tegeko nirimara kwemerwa rizatuma na Leta irushaho gukangurira abaturage ibijyanye no gukora ibikorwa by’urukundo nko gufashiha amaraso, gufashisha ibiryo abaturage batishoboye n’ibindi, gukina imikino ya gicuti mu banyamuryango n’abaturage basanzwe, n’ibindi.
Iri tegeko rirateganywa gutorwa tariki 31 z’uku kwezi mu gace ka Entebbe aho umunyamategeko muri Uganda Rebecca Alitwala Kadaga azaba ari umushyitsi mukuru.
NSENGIMANA J Mermoz