Inyeshyamba za kisilamu zigenzura umujyi wa Mosul uri mu majyaruguru ya Iraq zitwa ISIS zategetse abagore bose batuye uwo mujyi bari hagati y’imyaka 11 na 46 gukata bimwe mu bice by’ibitsina byabo , umuco ubusanzwe wari wiganje muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika.
Inyeshyamba za ISIS zigenzura Mosul kuva muri Kamena
Nkuko byatangajwe n’uhagarariye ONU muri ako gace Jacqueline Badcock , ngo icyo gikorwa cyagizwe itegeko ku bagore n’abakobwa bafite iyo myaka.Badcock yavuze ko uwo muco ari mushya ku bagore bo muri Iraq , bikazasaba ko baberekera uko babikora.Yavuze kandi ko kuba barabitegetse bitatewe n’ubushake bw’abo bagore.
ISIS yigaruriye uwo mujyi wa Mosul muri Kamena uyu mwaka , ikaba yarahise ishyiraho amategeko akaze ya kisilamu ndetse banahatira abakiristu bari batuye uwo mujyi guhinduka abayisilamu.Bamwe mu bakirisitu babyanze barabaruwe , buri kwezi bishyura umusoro w’uko ari abakirisitu wiswe “Jiyza”.
Benshi mu bakatwa ibice by’ibitsina byabo bibagiraho ingaruka
ONU ikaba ihangayikishijwe n’umubare munini w’abagore n’abakobwa bacibwa bimwe mu bice by’ibitsina byabo ushobora kwiyongera , izo nyeshyamba zikomeje guhatira abagore bo muri Mosul kubikora.Ubusanzwe uwo muco wari usanzwe ukorwa mu bihugu bimwe bya Afurika, mu burasirazuba bwo hagati na bimwe mu bihugu byo muri Aziya ku bana batarageza ku myaka 15.Intego y’ababikora ngo ni ugutegura umukobwa ngo azabashe gushimisha umugabo mugihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ubusanzwe kubera ko iyo mihango ikorwa mu buryo bwa gakondo , biviramo benshi mu babikorewe kuva bikabije ,kugira ibibazo bihagarika, kwandurta izindi ndwara no kugira ibibazo igihe cyo kubyara.
Inama rusange ya ONU yo mu mwaka wa 2012 yasabye ibihugu byose bigize uwo muryango gukuraho uwo muco wo gukata bimwe mu bice by’ibitsina by’abakobwa n’abagore.
Ferdinand M.