Umuryango wa Michael Schumacher igihangange muri Formula 1, uratangaza ko uyu mugabo yamaze kuva muri koma.
Uyu mudage w’ imyaka 45 yajyanywe mu bitaro taliki ya 29 ukuboza ubwo yari amaze gukora impanuka ari gukina umukino wo kurubura, akaba yari amaze amezi agera kuri atandatu muri koma mu bitaro bya Grenoble mu Bufaransa.
Aha niho yakoreye impanuka
Umuryango uvuga ko ushimira abantu bose bohereje ubutumwa bwo kwihangana, bati “twizeye ko byamufashije.”
Bashimiye kandi byimazeyo abaganga bo ku bitaro bya Grenoble bakoze iyo bwabaga bakamwitaho ntiyakomeza kugira ikibazo cyo mu bwonko.
Ibitaro bya Grenoble nibyo byitaga kuri uyu mudage
Uyu mugabo akaba azakomeza kwitabwaho n’ ibitaro byagizwe ibanga.
BBC