Nkuko byatangajwe guhera mu cyumweru cyashize, Perezida waLeta ya Kenya Uhuru Kenyatta nawe yakiriye ubutumire buvuye muri Leta zunze ubumwe zaq Amerika bumusaba kwitabita inama y’ibihugu 50 by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu rwego rwo kongera ubufatanye mu gucunga mutekano n’iterambere hagati ya Leta zombi.
Perezida Uhuru Kenyatta ngo yabanje gushaka kugira abo yoherezayo ngo bamuhagararire dore ko hari no kuba ari ku nshuro ya mbere agiye kujyayo, hanyuma aza kwemezwa ko iyo nama igomba kuba iteraniyemo abakuru b’ibihugu gusa.
Ni muri urwo rwego rero yahisemo gutoranya abazamuherekeza mu nama aho yari yasabye ko abanyamabanga muri minisiteri zitandukanye n’ abagize sena ariko aba bayobozi baje kugaragaza impungenge ku bijyanye n’amafaranga n’ibindi bizifashishwa mu rugendo basaba ko yagabanya umubare w’abagomba kumuherekeza.
Aba bayobozi bari kuzajyana na Kenyatta muri amerika kandi bamusabye ko azgerageza kubahagararira neza no kubavugira ku bijyanye n’umutekano n’inkunga mu kwakira impunzi zo muri Somalia ndetse n’ibindi byateza imbere igihugu cyabo.
NSENGIMANA J Mermoz