Ibiro bya Perezida Obama byagejeje ikifuzo ku nteko ishinga amategeko, ko hakenewe amadolari miliyoni 500 yo kujya gutoza inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Bachar Al Assad wa Siriya.
Inyeshyamba zo muri Siriya // Photo Internet
Ayo mafaranga namara kwemezwa azakoreshwa mu kugura intwaro ntoya ndetse no gufasha inyeshyamba mu myitozo. Icyakora nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Washingtonpost, ngo nta muntu uzi icyo inyeshyamba zizakora nizimara guhirika Assad, ndetse ngo Leta ya Obama nayo ntiragaragaza inyungu izakuar mu ntambara yo muri Siriya.
Hakaba hari zimwe mu nyeshyamba Amerika yatoreje muri Jordaniya aho yazihaga intwaro ntoya ndetse ikemerera n’ibindi bihugu gufasha izo nyeshyamba baziha ibitwaro binini.
Ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano muri Amerika bwavuze ko gutoza izo nyeshyamba bizazifasha gucunga umutekano mu duce zafashe no kurwana kuburyo Leta ya Siriya izemera ibiganiro .Gusa Leta ya Amerika ifite impungenge za bamwe mu nyeshyamba badafite ubumenyi buhagije(batigeze bagera mu ishuri), ngo ibyo bikunze kubabangamira bigatuma gahunda bihaye zitagerwaho.
Nyamara ibi bisa no kongerera imbaraga intambara ibera muri Siriya aho ibihumbi by’abantu bamaze kuhasiga ubuzima, abandi benshi bakaba barahunze.Leta ya Siriya yanze ibiganiro n’inyeshyamba.
Ferdinand M.