Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’abibumbye rijyanye n’umunsi mukuru wo kurwanya Itwarwa ku gahato ry’abantu wizihizwa kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga 2014 , ONU ikaba igaragaza ko ihangayikishijwe bikomeye n’abagore ndetse n’abana bajyanwa mu bikorwa by’ubusambanyi ku gahato.
ONU ikomeza ivuga ko akenshi abo batwarwa baba basezeranywa n’ababatwaye ko bagiye kubashakira akazi keza gashobora guhindura ubuzima bwabo.Ngo iyo bamaze kujyanwa bakoreshwa ibikorwa bibi birimo n’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bimwe bikaba ari n’ibyaha bihanwa n’amategeko.Ugasanga bari kuzira ibyaha bashyizwemo badafitemo n’inyungu.Abagore n’abana ngo bakunze kugirwa abacakara b’ubusambanyi, aho bafatwa ku ngufu n’ababatwaye cyangwa bakagurishwa ku bantu bashaka kubakinisha filimi z’ubusambanyi.
Icyakora ONU ivuga ko ihangayikishijwe nanone n’abagabo bagizwe abacakara ndetse n’abana b’abahungu bajyanwa ku mihanda gusabiriza , nyamara ibyo basabirije bikajyanwa n’ababatumye.Itangazo rikaba rikomeza rivuga ko ibyo bikorerwa hafi mu bihugu byose kw’isi.
Abajyanwa muri ibyo bikorwa ngo usanga akenshi aria bantu baturuka mu miryango ibayeho nabi, urubyiruko rushaka akazi n’abakomoka mu moko adahabwa agaciro.Bose ngo baba bashaka imibereho irenze kuyo basanzwe babamo.
Ibihugu byose bikaba bisabwa guhagurukira icyo kibazo, kigashyiraho amategeko akaze ahana bahamwe n’ibyaha byo gutwara abantu kandi bikanakurikirana niba ayo mategeko yubahirizwa.
Mu mwaka wa 1991 ONU yashyizeho ikigega gishinzwe gufasha imishinga igamije kurwanya Itwarwa ry’abantu ku gahato .Ni ku ncuro ya mbere uyu munsi wizihizwa ku rwego mpuzamahanga , gusa ONU iravuga ko igiye gushyiraho ingamba zikaze zo kurwanya ibyo byaha ifatanyije n’ibihugu byose.
Ferdinand M.