Ejo hashize tariki ya 10 Gicurasi 2014 Urukuko rukuru rwa Paris mu gihugu cy’ubufaransa rurwashyikirijwe ku mugaragaro ikirego nyuma y’ibura ridasobanutse ry’indege MH370 ya kompanyi ya Malasia Airlines yaririmo abagenzi 239.
Uru rubanza rwarezwe kubera ko muri iyi ndege hari harimo abagenzi bane bafite ubwenegihugu cy’ubufaransa kandi kugeza ubu akaba ntawe uramenya irengero ryayo.
Abafaransa babuze harimo abana batatu bigaga muri Lycée Français International mu gihugu cya Pekin na Mama w’umwe muri bo.
Umwana na nyina baburiye muri iyo ndege
Ikirego kikaba kivuga ko kuba iyi ndenge yarabuze harabayeho uburangare bw’abashinzwe umutekano.
Iyi ndege bavuga ko yaba yaraburiye mu nyanja y’ubuhindi, ariko kugeza ubu ubushakashatsi buhambaye bwakozwe nta kamenyetso na kamwe bugaragaza!
KWIZERA AYABBA Paulin