Mu ijambo ribanziriza umunsi w’ubwigenge urizihizwa kuri uyu wa mbere tariki 30 , ubwo Perezida Joseph Kabila yatangazaga ko igihugu gifite amahoro n’umutekano, yasabye abari mu mahanga bose gutaha bagafatanya kubaka igihugu cyabo.
Perezida Joseph kabila / Photo Internet
Ni kuri iki cyumweru ubwo Kabila yasabaga bakongomani bari mu mahanga gutaha bagafatanya kubaka igihugu cyabo kuko gifite byose, ubukungu, amahoro n’umutekano.Yagize ati: “Ubutaka bw’abakurambere bacu ni bunini kandi burakize kandi bubereye buri wese.”Akaba yarongeyeho ko nta muntu ukwiye kwikanga intambara ukundi kuko igisirikari cya Leta cyagaruye amahoro , ndetse n’imitwe yarwaniraga mu burasirazuba bw’icyo gihugu yose ngo yaratsinzwe, indi yashyize intwaro hasi.
Icyakora Kabila yavuze ko igihugu giha gaciro abantu bose baguye muri iyo mirwano baharanira ubusugire bw’igihugu , ariyo mpamvu hazubakwa ikimenyetso kizaba urwibutso rw’abaguye mu ntambara zibasiye icyo gihugu mu myaka ishize.
Yagarutse ku bivugwa ku matora ateganyijwe , avuga ko abaturage bagomba kwirinda ibihuha bakareka komisiyo y’amatora igakora akazi kayo.Yavuze ko ahazaza ha Kongo hari mu maboko yabo.
Nyamara nubwo Kabila avuga ko mu gihugu hari amahoro, impunzi ziba mu mahanga zahunze umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu, zikunda gutangaza ko ari amagambo ya politiki kuko iyo hari abagerageje gutaha bicwa , abagore bafatwa ku ngufu abandi bakamburwa ibyabo.
Radiookapi
Ferdinand M.