Mu nama yagiranye n’urubyiruko ruvuye muri Afurika ku mahugurwa ku miyoborere,Perezida Obama wa Leta Zunze Ubumwe zaerika yababwiye ko adashyigikiye umuco w’abanyakenya cyane abo mu gace ka Waluo akomokamo wo gushaka abagore benshi, ngo kuri we uwo ni umuco utakijyanye n’igihe.
Perezida Barrack Obama wa Amerika
Obama yabwiye urwo rubyiruko ko ubusanzwe ubwoko bw’aba Waluo ari nabwo se wa Obama akomokamo, ngo kera bari bafite umuco wo gushaka abagore benshi kubera bari bafite ibyo kubaha.Obama akaba avuga ko yumva bitakigezweho kuri ubu kuko ubuzima bwahindutse.
Obama yagize ati: “Urugero hariya Kenya, mu bwoko bw’aba Waluo bari bafite umuco wo gushaka abagore benshi.Impamvu ni uko bari bafite ubutaka buhagije, kubw’ibyo nta kibazo bari bafite cyababuza gushaka abagore benshi.”
Obama akaba yaravuze ko ushatse gukomeza imwe mu mico kera kandi ubuzima bwarahindutse ngo yumva ntacyo byakugezaho.Ngo ubu abagabo basigaye babeshwaho no kugenda bimuka bajya mu mijyi kandi ubuzima bwaho bukaba buhenze.
Akaba yarasezeranyije kandi urwo rubyiruko ko umwaka utaha bazafungura ikigo gishinzwe imiyoborere mu mujyi wa Nairobi.Ikindi kandi ngo bagiye gushora imari muri Afurika y’iburasirazuba.
Abajijwe ku cyifuzo cyo gusonera ibihugu bya Afurika imyenda, Obama yavuze ko gusonera imyenda umugabane wa Afurika abona atari byo byakura Afurika mu bukene.Obama kandi yongeye kugaruka ku kibazo cyo guha abagore agaciro, aho yemeje ko nta gihugu gishobora gutera imbere abagore bagikandamijwe.
Iyo nama yari yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 500 ruturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Ferdinand M.