Abaganga batagira umupaka MSF(Medecins Sans Frontieres) bakorera muri Kongo baratangaza ko bahangayikishijwe n’ifatwa ku ngufu ry’abagore n’abana rikomeje kwiyongera mu burasirazuba bw’icyo gihu , ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.
Nkuko byagaragaye mu itangazo MSF yashyize hanze kuri uyu wa gatatu , ngo bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore n’abana ku buryo bukabije.Umuganga ushinzwe ibibazo byo mu mutwe muri MSF Maria Tijerino yagize ati : “Izo nzirakarengane zabaye nk’abacakara bo gusambanywa igihe kinini.Bahohoterwa n’abagabo benshi incuro nyinshi ku munsi.”
MSF kandi ikaba yavuze ko hari n’abagabo bajyanwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro gucukura amabuye ku gahato , mu birombe by’amabuye y’agaciro mu gace ka Okapi gakungahaye ku mutungo kamere.
Abo baganga batagira umupaka bavuze ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nyakanga basuzumye abahuye n’ihohoterwa bagera 3586 , babasha kuvura abagore 143 n’abana 2 bahuye n’ikibazo cyo gusambanywa ku gahato , ndetse banavura n’abagabo 3.
MSF ikaba ivuga ko igiteye inkeke kurushaho aruko abo baba bafashwe ku ngufu babamarana ibyumweru byinshi babasambanya , bakaba badashobora no kubona uko bahabwa imiti irwanya agakoko gatera SIDA, gusama n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Tijerino avuga ko nubwo bageraho bakarekurwa, usanga benshi muri bo bamara igihe kinini baragize ihungabana.Akaba avuga ko ihohoterwa nk’iri ritakagombye kwemerwa , amahanga agomba guhaguruka akaryamagana.
Tijerino yongeyeho ko abafashwe ku ngufu bahura n’ibibazo by’ububabare, ibisebe , umunaniro , kwiheba ndetse no kurota inzozi mbi.Ngo akenshi nta cyizere cy’ejo hazaza bagira bitewe n’ibyo baba baranyuzemo.
Ibikorwa byo gufata ku ngufu abana n’abagore kimaze gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Kongo , bikaba biterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.