Tariki 1 Kanama buri mwaka mu gihugu cya Kongo ni umunsi w’abapfuye.Kuri uwo munsi imiryango ifite abayo bapfuye ifata urugendo rwo kujya kubazirikana, isura imva babashyinguyemo.Nyamara uyu mwaka abenshi mu bashyinguye mu marimbi ari mu mujyi wa Kinshasa na Mbuji Mayi bavuze ko bahangayikishijwe no kubura imva bashyinguyemo ababo.
Ubusanzwe ni nk’umuco ko abakongomani bajya ku marimbi bashyinguyemo ababo kuri uyu munsi w’abapfuye muri icyo gihugu.Nyamara abantu bafite ababo bashyiguwe mu irimbi rya Gombe riri Kinshasa kuri uyu wa gatanu batunguwe no kuza bakabura imva bashyinguyemo ababo.
Hari umugora wahageze abuze imva ye aratungurwa, aho yatangarije ibinyamakuru agira ati: “Nageze aha ariko nabuze aho ashyinguye.Ubundi buri mwaka twazaga tukabona imva ye ariko uyu munsi twayibuze.Twagiye no ku biro ngo baturebere kuri lisiti aho bamwanditse, turamubura.Ndababaye cyane.”
Abaturage bakomeza bavuga ko ubusanzwe iryo rimbi rya Gombe rimeze nk’inzu y’amateka kuko rishyinguwemo abantu bakomeye batandukanye nk’abahanzi, abanyapolitiki n’abandi.Nyamara ngo babajwe n’akavuyo karigaragaramo.Bakaba basaba ko ryafungwa kuko bigaragara ko ryuzuye.
Icyo kibazo kandi cyo kubura imva zashyinguwemo kigaragara mu irimbi riri Mbuji Mayi ryitwa Tshibombu aho bigoye kubona imva umuntu yashyinguwemo.Ikindi kandi ho hari n’ikindi kibazo cyo guhenda kw’amabuye ashyirwa hejuru y’imva akandikwaho izina, kuko ngo si buri muntu wese washobora kwishyura icyo giciro.
Hari umuturage wavuze ko yamaze hafi umunsi ari gushakisha imva y’umuntu we ariko arayibura kubera nta buye ryanditseho izina rye rihari.
Menshi mu marimbi ya kera yo muri Kinshasa abaturage bavuga ko amaze kuzura, bakaba basaba Leta kuyafunga.Icyakora abashobora kubona imva z’ababo bavuga ko tariki ya 1 Kanama ari igihe kiza cyo kubibukam bagura indabo nshya bakazijyana ku mva zabo.
Ferdinand M.