StadeArena Corinthians
Imbyino n’imikino bitangaje byo mu rwego rwo hejuru, imyiyereko igaragaza uruzi n’Ishyamba ry’Amazon ni byo byaranze umuhango w’ibirori byo gutangiza Imikino y’igikombe cy’Isi igiye kumara hafi ukwezi ibera muri Brazil.
Iyi myiyereko n’imbyino byakozwe n’abantu bagera kuri 600 bambaye imyambaro idasanzwe, imeze nk’ikoze mu biti yateguwe mu ibanga rikomeye ku buryo byari ibirori byatunguye benshi kuri Stade Arena Corinthians, ari nayo igiye kuberaho umukino wo gufungura uhuza Brazil na Croatia.
Stade yakiriye ibirori yari iteguye ku buryo buhambaye
Umuhanzi Jennifer Lopez hamwe na Pitbull ndetse Claudia Leitte basusurukije abari kuri iyi Stade bitabiriye ibyo birorti byo gutangiza igikombe cy’isi. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 13.
Andi mafoto
Ibirori by’uburyo bwose ni byo byaranze uyu munsi
Hanze y’ikibuga umutekano wari wakajijwe
Imikino
Abafana na bo bari benshi n’amatsiko menshi
Imyiyereko yari inogeye ijisho
Abanyamakuru agahishyi bari bitabiriye ibi birori
Bamwe bahisemo kuwukurikirana kuri za Ecran geant