Mu gihugu cya South Africa, umwanditsi w’ibitabo wakunze gutwara ibihembo bya Prix Nobel Nadine Grdimer yitabye Imana azize indwara bivugwa ko yari yoroheje ariko akaba yari anashaje aho yari arengeje imyaka 90 y’amavuko.
Uyu mwanditsi w’umugore uzwi cyane mu buvanganzo akaba yarandikaga yibandaga ku kurwanya ivanguramoko ngo yaguye iwe arwaye igihe gito nkuko bitangazwa n’abagize umuryango we. Nadine yanditse ibitabo bisaga 30 byiganjemo inkuru ndende n’ingufi nka My Son’s Story,Burger’s Daughter na July’s People.
Uyu mwanditsikazi yashyize igitabo cye cya mbere ahagaragara mu 1974, nyuma atsindira prix Nobel mu 1991. Abagize komite ishinzwe gutanga ibihembo bya Nobel bo baratangaza ko uyu nyakwigendera yatanze inyigisho nyinshi binyuze mu kwandika nubu zikaba zikigenderwaho.
Source: bbc.com
NSENGIMANA J Mermoz