Mu gihugu cy’ubudage haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 52 y’amavuko ushinjwa gusambanya abana bagera ku 175 mu bihe bitandukanye nyuma y’ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa.
Uyu mugabo ushinjwa gusambanya abana batoya n’abangavu, ngo afashwe nyuma yuko hashakishijwe umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko nyuma y’ibyumweru 4 abuze bakamusanga mu nyubako y’uwo mugabo iherereye mu gace bita Lübbenau gaherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru Berlin.
Uyu mwana w’umukobwa ngo yari afite akabazo ko mu mutwe bikaba ari nabyo byafashije uyu mugabo kumugeza iwe akamumarana igihe kingana gityo. Uyu mugabo kandi arashinjwa gusambanya abana bato bagera ku ijana n’abandi 75 b’abangavu mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka w 1994.
Kuri ubu uyu mugabo ari mu maboko y’ubutabera aho ategereje gucirwa urubanza kuko yaje gufatirwa mu cyuho kuri uyu wa gatanu nyuma akaza no kwemera ibyo ashinjwa.
NSENGIMANA J Mermoz.