Nkuko byatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yagiranye na Perezida Museveni kuri uyu wa kabiri, ngo ingabo za Sudani y’epfo zari zimaze igihe kinini muri iki gihugu ku munsi w’ejo zahagurutse ntawe zibwiye ku bijyanye n’urugendo rwazo.
Uhagarariye izo ngabo za Sudani Miyong Kuon, we nyuma yaje gutangaza ko hari ibitaragenze neza mu itumanaho hagati ya Perezida Museveni n’izo ngabo kuko ngo Leta ya Uganda nayo yoherezaga ingabo mu gihugu cya Sudani aho izo ngabo zaturutse zitabizi.
Izi ngabo zahungiye muri iki gihugu cya Uganda guhera mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize ubwo Perezida Museveni yari amaze kohereza ingabo muri Sudani gufasha Leta kurwanya umutwe w’iterabwoba uyo bowe na Riek Machar.
Ibihugu bikomeye birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe b’ibihugu byo mu karere Uganda iherereyemo, ntibishimiye umwanzuro Uganda yafashe wo kohereza ingabo muri Sudani kandi icumbikiye bamwe mu barwanywa n’iyo Leta.
Ibi ngo byashoboraga guteza umutekano muke muri Uganda. Umuyobozi w’uyu mutwe w’ingabo za Sudani yatangarije ikinyamakuru “reuters” ko bagomba kugaruka muri Uganda ari uko ibanje kuvana ingabo zayo muri Sudan
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Uganda we ngo yagaye cyane uyu mutwe kuba warafashe icyemezo cyo kugenda utavuze.