Ubu abafatabuguzi ba StarTimes mu gihugu cya Uganda bari mu marira, aho ikigo gishinzwe itumanaho UCC (twagereranya na RBA mu Rwanda) cyahagaritse imirongo ya StarTimes kubera ko yatangaje igikombe cy’isi itabifitiye uburenganzira.
Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Daily Monitor, uhagarariye ikigo cy’itumanaho muri Uganda Godfrey Mutabazi yavuze ko bihanangirije Star Times incuro nyinshi ariko ntiyumve. Yagize ati:”Twabahaye gasopo incuro nyinshi ngo bahagarare baranga.Twahisemo kubahagarika bidasubirwaho.”
Mutabazi yongeyeho ko bari babahagarikiye umurongo mu cyumweru gishize ariko bakarengaho bagakomeza gutangaza. Nyamara Star Times yari yasinye amasezerano n’ikigo cy’itangazamakuru UBC , amasezerano yo kwerekana igikombe cy’isi, nyamara UCC ivuga ko ayo masezerano atari yubahirije amategeko.
Umuyobozi wa StarTimes muri Uganda Christine Nagujja yavuze ko ayo makuru yo guhagarikirwa imirongo ntayo bazi, ko icyo azi ari akabazo gato ka tekiniki bari bagize ariko ngo karakemuka vuba.
Ibi bibazo bya UBC na Star Time muri Uganda bije nyum y’ibyumweru bibiri igikombe cy’isi gitangiye, aho mu Rwanda Ikigo cy’itangazamakuru RBA na cyo cyakozanyijeho n’ibitangazamakuru byigenga harimo na Star Time yatambutsaga imirongo ya TV1. Icyo gihe umuyobozi wa RBA yatangarije makuruki.com ko bamaze kurega StarTime muri Fifa, ndetse ko icyo gihe ku munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cy’isi, StarTime yari yagejejwe mu butabera mu gihigu cya Kenya, nkuko Arthur Asiiimwe yabidutangarije uwo munsi.