Ishyaka riharanira impinduka za demokarasi(FDC) ryasabye uhagarariye inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga gusobanurira abaturage ibya ruswa yahawe abadepite ngo bashobore kwishyura amadeni barimo amabanki.
Mu nama n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere abadepite nka Bernard Atiku, Mohammed Muwanga Kivumbi na Joseph Sewungu bavuze ko buri mudepite uva mu ishyaka rya Museveni yahawe miliyoni 110 z’amashilingi.Aba badepite bakaba bavuze ko ayo mafaranga bayahawe ngo babashe kwishyura imyenda babereyemo amabanki.
Umuvugizi w’ishyaka FDC John Kikonyogo, yavuze ko ikibemeza ko ibyo ari byo, ngo nuko hashize iminsi bivugwa ariko Leta ikaba itarigeze ibihakana.Yongeyeho ko ikibabaje kurushaho ari uko bagiye babaha amafaranga mu ntoki. Ngo nibura iyo bayabayishyirira kuri konti bakayatangira umusoro n’abaturage bakabyungukiramo.Ngo bayazana afunze mu dukarito.
Kikonyogo akaba avuga ko bahaye Kadaga icyumweru kimwe akaba yasobanuriye abaturage uko ibyo bintu bimeze. Ngo nibitagenda gutyo bazabwira abaturage bose bazindukire ku nteko ishinga amategeko babyibarize.Yagize ati: “Iki ntabwo ari ikibazo cyo gukomeza kuvugaho. Inteko ishinga amategeko yataye ubusobanuro.Tugiye kurimbura iriya nzu twibarize ibisobanuro.”
Si ubwa mbere abadepite bavuzweho ruswa kuko no muri 2005 bahawe miliyoni 5 ngo bakureho itegeko rishyiraho manda z’umukuru w’igihugu.
Chimpreports
Ferdinand M.