Imashini zokoreshwa mu kwandika gufotora n’andi makuru ajyanye na gahunda y’indangamuntu nshyashya mu gihugu cya Uganda zanze amafoto y’abaturage bagiye bacibwa amatwi cyangwa iminwa n’inyeshyamba za LRA.
Abaturage mu gikorwa cyo kwifotoza
Abo baturage barasaba ko Leta igira icyo ikora bagahindura porogaramu z’imashini kuko ngo bibarushya guhora bifotoza imashini zanga amafoto yabo.Abo baturage abenshi batuye mu gace ka Kitgum mu majyaruguru ya Uganda bavuga ko babaye inzirakarengane z’ibitero by’inyeshyamba za LRA.
Abo baturage bavuga ko izo nyeshyamba zabakataga bimwe mu bice by’imibiri yabo , zibashinja kuzirega ku ngabo za Uganda UPDF. Izo nyeshyamba ngo zabaga zivuga ko iyo abaturage bahamagaye ingabo za Leta, LRA ihababarira.Benshi bakaba baraciwe amatwi , iminwa n’intoki.
Icyakora uhagarariye komisiyo y’amatora muri Kitgum ari we Joan Aduru yavuze ko biteze inzobere mu bya tekiniki zizaturuka I Kampala, akaba abizeza ko vuba biraba byakemutse. Ngo igisabwa ni uguhindura uburyo bari barashyize mu mashini , kuko ubusanzwe kugirango ifoto yemerwe igomba kuba ifite amatwi abiri n’umunwa.
Umwe mu baciwe amatwi n’inyeshyamba Mathew Ochen yavuze ko ifoto ye imashini yayemeye ku ncuro ya gatanu.Akaba asaba Leta kubafasha ikabashakira uburyo bwo kwivuza kuko babibona nk’ubusembwa. Ikindi kandi ngo abantu bagiye bacibwa nk’ibikumwe nabo bahura n’ibibazo kuko iyo bagiye gutera igikumwe babura uko babigenza.
Aba bantu kandi barasaba ko nubwo izo nzobere z’I Kampala zizakemura ikibazo, ngo bazakore ku buryo bitazongera kwanga kuko ngo bibarushya.
Ferdinand M.