Ku mugoroba w’ijoro ryakeye, indege yo mu bwoko bwa Boeing 777 yo mu gihugu cya Malesie yarasiwe hejuru y’ubutaka bwa Ukraine mu gace k’iburasirazuba itwaye abagenzi bagera kuri 298 yerekeza mu murwa mukuru w’iki gihugu Kuala Lampur iturutse mu mujyi wa Amsterdam ho muri Netherland.
Mu bagenzi 298 bose bari muri iyo ndege bivugwa ko nta numwe warokotse, harimo ababarirwa hejuru y’ijana barimo bamwe mu bayobozi b’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) n’inzobere mu gukora ubushakashatsi ku cyorezo cya SIDA aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ku nshuro ya 20 yari kubera mu gihugu cya Australia n’abandi bagenzi batandukanye barimo abana n’abagore.
Uwari uyoboye umutwe w’abashakashatsi ku cyorezo cya SIDA Joep Lange nawe yari muri iyo ndege.
Nyuma y’urujijo ku baturage n’abasirikare ba Ukraine ndetse n’Abanyamerika k’uwaba yarashe iyo ndege akoresheje igisasu cyo mu bwoko bwa missile, ngo abasirikare b’Abarusiya nibo baje kwigamba ko ari bo bahanuye iyo ndege kuri telefone babwira igabo z’Abanya ukraine.
Ubu imiryango yaburiye abayo muri iyo mpanuka ikaba iri mu gahinda mu gihe hagishakishwa ukuri ku cyaba cyateye aba bashirikare gukora igikorwa nk’iki cy’ubushotoranyi.
NSENGIMANA Jean Mermoz