Umuyobozi wa Boko Haram yagaragaye kuri Televiziyo ya AFP yivuga ibigwi ko umutwe ayoboye ariwo washimise aban b’ abakobwa barenga 200.
Nubwo yakomeje kwizeza ababyeyi b’ aba bana ko leta izabohoza abo bana, Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan yatangaje ko asaba ubufasha ibihugu by’ ibituranyi ndetse n’ ibihugu by’ i Burayi na Amerika kumutera inkunga muri iki gikorwa kuko ngo igihugu cye nta bushobozi gifite bwo kubohoza aba bana b’ abanyeshuri bashimuswe n’ uriya mutwe
Muri iriya video umuyobozi w’ umutwe wa Boko Haram Abubakar Shekau akaba yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha aba bana nibikomeza bazabafata nk’ abacakara bakabagurisha ndetse bakabafata no ku ngufu.
Muri iki gihugu kandi hakaba hari amakuru avuga ko kubera inama y’ abakuru b’ ibihugu igomba kuhabera byabaye ngombwa ko ibigo by’ amashuri bifungwa iminsi itatu mu rwego rwo kwirinda umutekano mucye mu gihe iyo nama izaba iri kuba.